Urimwiza Mama :

Koko uri mwiza si ukubeshya
Sinkurata bimwe bisanzwe
Abantu benshi bakabya cyane.
Amezi cyenda mu nda yawe
Untwite ugenda wigengesereye

Udahuga wanga ko mpugana.
Ngo igihe mvutse ntarareba
Umfureba neza ndanezerwa
Ngira ubushyuhe imbeho ntiyaza
Imbehe yanjye ubwo ikaba ibere.

Imirimo yawe ndayigutesha
Imiruho yanjye ndayigukwiza
Amarira yanjye ndayagutura
Ariko ukagira uti: «Kira kibondo!»
Nzakurata uko bigukwiye

Ibere ryawe ni indahinyuka
Kuko ndikesha ibyiza byinshi.
Amaraso meza ahorana ubusire
Umubiri mwiza utagira inenge
Bwa bugingo buzira indwara

Ngo ejo ntazabona nituye!
Murezi utanga urugero rwiza
Uri Nyampinga ukagira ubuntu
Ntabwo urambirwa kuntamika
Ntujya usiba no kunkorera

Nyir’urugwiro nzagushima
Mubyeyi impamo ntimpahamure.
Ururimi rwawe rugaba ituze
Urugero rwawe nzarutora
N’umuco mwiza njye nkwigana

Nzakurikiza isuku yawe
Mawe nshima uri Mudasumbwa
Sinakunganya undi mubyeyi.
Ishuri ryawe riruta ayandi
Ubwenge bwa mbere wantoje

Ni bwo nahereyeho njya kwiga.
Kutiganda mfasha n’abandi
Ibyo mbikesha umutima wawe
Ntabwo wangomwe urwo rukundo
Utagukunda Rugori rwera

Ntacyo yaba amaze mu Rwanda.
Mutima mwiza uzira umunabi
Ineza yawe ivamo urukundo
Sugira sangwa uri Rudasumbwa.
Abo wibyariye tukurate

Data azaguhe urugukwiye
Rumwe udukunda utizigamiye
N’uwaguhanze aguhore hafi
Azakurinde amakuba yose.
Ni ibyo ndangirijeho none

Ariko nzongera ngusubire
Kuko uri mwiza mawe nkunda.


Urundi rutonde
Tugire Umwete mu Ishuri :
Igiti :
Kugira neza :
Ibijumba :
Inzoka :
Igisheke :
Umwuka n'umuyaga
Indyoheshabirayi :
Inyoni :
Icyivugo cy'imbeba :
Amazi :
Imirimo yo mu rugo :
Kurwanya isuri :
Imvura n'umucyo :
Isukari :
Agacurama :
Nacumuye iki data?
Ukwezi :
Inyenyeri :
Ubunyobwa :
Amaso :
Urwungano ngogozi
Igishyimbo :
Izuba :
Indyoheshabirayi (2)
Tugiye kuruhuka :
Ikinyabupfura mu ishuri :
Isuka :
Isuku :
Ikiyaga cyacu :
Insina :
Ibyivugo :
Icyivugo cy'inturo :
Umunsi wa mbere w'ishuri :
Ikinyabupfura :
Kwitwaza inkoni :
Umubiri w'umuntu :
Korora inkoko :
Ingwe :
Inka :
Ibaruwa mu kinyarwanda :
Ibihe by'akanda mu Rwanda :
Ubworozi :
Imyumbati :
Umunyeshuri mwiza :
Nzakunda kujya mu ishuri :
Kalima na Gahigi bahuriye mu isoko :
Imigenzo ya kinyarwanda :
Urimwiza Mama :
Umunyamerwe :
Ibyivugo by' iningwa ;
Amagara yacu :
Ibiti birwanya isuri :
Umuceri :


KANDA HANO UDUSURE Cg WIYANDIKISHE BIROROSHYE



Uko urubuga rukoreshwa:Kanda hano